1. Abami b'u Rwanda n'Abagabekazi babo
Kera u Rwanda rwagiraga abanyabwenge bitwa Abacurabwenge, bakaba ari bo bamenyaga ibisekuruza by'Abami n'Abagabekazi.
Abashakashatsi b'Abazungu bagiye bandika amwe muri ayo mazina, ariko bakandika ibyo bakuye muri Rubanda bituzuye kandi bidakurikiranya ayo mazina neza.
Padiri Alex Kagame niwe waje kumenya ko haba abagenewe uwo murimo, arabegera, bamubwira ibisekuruza by'Abami n'Abagabekazi arabyandika aza kubisohora mu gitabo Inganji Kalinga, mu gice yise "Ubucurabwenge"
Ubundi ariko, ijambo "Ubucurabwenge" si ukuvuga iryo rondoramazina gusa.
Ni ubumenyi bw'icyo ayo mazina agenda yerekana, uko u Rwanda rwavutse, rugakura, rugaca ubwenge, rurerwa n'abami.
Amateka agaragazwa n'abahanga bamwe na bamwe, avuga ko Abacurabwenge bavuze ko abami ba mbere na mbere bakomokaga mu ijuru, bavuka kuri Sabizeze mwene Nkuba, "Umwami wo Hejuru".
Sabizeze rero yari yavutse mu gicuba nyina yabuganijemo amata akagishyiramo umutima w'imana yeze, amaze gukura yumva nyina Gasani avuga uko kuntu yavutse biramurakaza, arivumbura, ati: "Sinduraramo".
Ni bwo rero amanutse ku isi.
Bavuga ko ari n'aho izina "Kigwa" ryaturutse.
Abo bami baturutse mu ijuru bitwa "Ibimanuka".
Babaye aho, kera kabaye bene Muntu bamaze gucura ubwenge, ibimanuka birataha bisubira mu ijuru, u Rwanda bisiga biruraze Gihanga cya Kazi.
Bene Gihanga rero nibo bitwa "Abami b'Umushumi".
Amashirakinyoma y'amateka y'abo bise "Ibimanuka" byamanutse biva mu ijuru, si ko ameze, kuko igitekerezo cy'ibimanuka cyahanzwe nk'umugani w'ibitarigeze bibaho mu rwego rwo kuwifashisha, ngo batangire kugaragaza amateka-kinyoma y'inkomoko y'Abanyarwanda n'ababategetse.
Haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga ntaho amateka avuga ko hari umuntu wavuye mu ijuru ngo aze gutegeka ku isi, ngo hanyuma aze gusubirayo nk'uko icyo gitekerezo cy'ibimanuka kibigaragaza.
Ahubwo, amateka nyakuri y'Ibimanuka agaragaza ko ari izina ryiswe Abanyiginya ubwo bazaga kuba muri bumwe mu butaka bwari bugize iki gihugu cy'u Rwanda.
Biswe ibimanuka kuko bamanutse mu Burasirazuba bw'amajyaruguru ya Afurika, bagaca muri Kenya, Uganda maze bakaza mu Rwanda ahitwa ku Rutare rwa Kinani mu Mubali (ubu ni mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Rutare), bakahatura bakaharema umuryango ukomeye.
Mu by'ukuri, ukurikije amateka nyakuri y'imitegekere y'abami b'u Rwanda, abami b'ibimanuka ntibabayeho n'ubwo bariya babavugwamo baba barabayeho, babayeho Atari abami ahubwo ari abaturage nk'abandi, baje gutura muri amwe mu mashyamba yari agize uru Rwanda, bakahatura nyuma yo kuyatema, kugeza igihe habaye igihugu gifite Umwami.
Muri make, amateka y'abami b'u Rwanda twayahera ku bami b'umushumi kuko ari bo bazwi neza inkomoko yabo n'igihe bategekeye.
1.1. Abami b'u Rwanda
Amateka yanditswe n'abashakashakatsi, agaragaza ko u Rwanda rwimyemo abami 44 kuva ku ngoma za mbere kugeza ku ya Kigeli Ndahindurwa.
Ariko ubushakashatsi nyakuri bwakozwe mu kwandika iki gitabo "Imizi y'u Rwanda" bwagaragaje ko mu by'ukuri u Rwanda rwategetswe n'abami 32, hakuwemo abami biswe ab'Ibimanuka, kuko nta nkomoko nyakuri yabo izwi, cyangwa ngo yerekane ko bari abami.
Ayo mazina yose yarondorwaga mu gihe cy'imihango yo kwimika umwami.
Bavugaga amazina y'Umwami n'ay'umugabekazi bamaze kwimika, bakarondora n'aya ba se naba nyina n'ibisekuruza byabo byombi, bagakomeza batyo ku bami bose, kuzageza kuri Nkuba, ari we Shyerezo akaba inkomoko y'abami b'u Rwanda.